IKIGEGA CYO GUSHYIGIKIRA UBUFATANYE BW’ABIKORERA

IMBARUTSO Y’UBUKUNGU IWACU

LCF ni Ikigega cyo Gushyigikira Ubufatanye ku Bikorera (LCF) cyashyiriweho kunganira ibikorwa by’abikorera bishyize hamwe bateza imbere kandi bahuriye ku bikorwa-nyongeragaciro byuzuzanya (value chain). Imiryango idaharanira inyungu (NGOs) n’ibigo byigisha imyuga bishobora kwishyira hamwe n’abikorerabikuzuza ibisabwa. Uturere tune tw’igerageza ni two twatoranyijwe ari two Nyagatare, Gisagara, Gakenke na Rutsiro.

LCF igamije gutera inkunga ubufatanye mu mishinga igamije guhanga udushya tugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu turere  rizahura abakene. Ubucuruzi buzaterwa inkunga ya LCF bugomba kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu mu Karere n’imibereho y’abaturage bako ikarushaho kuba myiza. 

Ikigega LCF gicungwa n’Ikigo gishinzwe gutsura amajyambere mu nzego z’ibanze (LODA) kibarizwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kikaba gikorera mu Turere duterwa inkunga mu Mushinga wo Gushyikira Gahunda y’’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi abaturage (RDSP). Amafaranga Ikigega kizakoresha yatanzwe mu nkunga y’Ikigo cy Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel).

Add to Wishlist